Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uyu mutwe uteganya kugera mu Ntara ya Kasaï, avuga ko uzahageza ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, imihanda n’imishinga y’ubuhinzi.
Kanyuka yabitangaje ku wa 1 Ukwakira 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abaturage bo muri Teritwari ya Kalehe, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ikawa.
Mu butumwa bwe, Kanyuka yavuze ko abaturage bo muri Kasaï bakwiye kwitegura kwakira AFC/M23, avuga ko uyu mutwe uzabagezaho ibikorwa remezo batigeze bahabwa n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati:
“Tshisekedi amenye ibibera iwabo, aho akomoka. Nta mashanyarazi ahari. Ni ngombwa ko tugenda tukabohora abantu ba hariya muri Kasaï, tukabakiza ubucakara bwa Tshisekedi.”
Yakomeje agira ati:
“Abavandimwe bacu bo muri Kasaï, tubabwire ko turi mu nzira, turaje. Bavandimwe bo hano i Kalehe, turaramutsa abavandimwe bacu bo muri Kasaï. Turabizeza ko tuzakora imihanda, tuzazana amashanyarazi, tuzabazanira imishinga y’ubuhinzi. Turabamenyesha ngo bitegure kutwakira.”
AFC/M23 yatangiye kwagura ibice igenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiriro za 2025, ubwo yafata umujyi wa Goma, nyuma igakomereza i Bukavu ndetse no mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kuva icyo gihe, AFC/M23 ivuga ko yashyize imbaraga mu bikorwa remezo, mu mibereho myiza y’abaturage no mu zindi gahunda z’iterambere mu bice igenzura.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe kandi bwagiye buvuga ko abaturage bo mu bice bugenzura babayeho mu mutekano n’imibereho myiza iruta iyo bari bafite mbere.

