Ubwicanyi bukekwa ko bufite aho buhuriye na politiki muri Afurika y’Epfo bumaze guhitana nibura abantu 43 kuva umwaka watangira aho mu kwezi kwa Nzeri hapfuye abantu benshi , ni mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo habe amatora y’inzego z’ibanze, nk’uko bigaragazwa na raporo yasohotse ku wa Gatanu taliki 2 nzeri 2026.
Afurika y’Epfo izakora amatora y’inzego z’ibanze ku itariki ya 4 Ugushyingo, aho amashyaka ya politiki yizeye kungukira mu kutishimira uko ibintu bimeze mu ishyaka ANC, ari na ryo shyaka rinini muri iki gihugu kuva demokarasi ishyizweho mu 1994. Abatishimiye ANC bayishinja ibibazo birimo gusenyuka kw’ibikorwaremezo, ibyaha n’ibikorwa bya ruswa.
Umubare w’abantu bamaze kwicwa muri uyu mwaka bakekwaho kwicwa bazira impamvu za politiki, umaze kurenga uw’abantu bishwe mu mwaka wose kuva Global Initiative Against Transnational Organised Crime (GI-TOC) yatangira gukurikirana ibi bikorwa mu 2015, nk’uko iri shyirahamwe ribitangaza.
Iri shyirahamwe ryigenga ry’imiryango itari iya Leta, rifite icyicaro i Geneve, ryavuze ko ibi bibaye mu gihe “amezi ashobora kuba arimo ibyago byinshi akiri imbere, mu gihe guhatanira ubutegetsi bwa politiki bigenda byiyongera.”
Nk’uko bigaragara mu bubiko bw’amakuru bwa GI-TOC, kugeza ku itariki ya 30 Nzeri hari hamaze kugaragara ibitero 45 bifitanye isano na politiki. Byinshi muri byo byibasiye abayobozi b’amashyaka ya politiki, abajyanama b’inzego z’ibanze, abanyamuryango b’imiryango n’amashyirahamwe aharanira inyungu z’abaturage, ndetse n’abagize imitwe n’imiryango itandukanye.
Raporo yiswe “Bullets and Ballots” ivuga ko mu bantu 43 bishwe, 13 bari abanyamuryango cyangwa abayoboke ba ANC, mu gihe umunani bari abo mu ishyaka MK Party (MKP) riyobowe na Jacob Zuma, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ariko akaba yaragiyeho ibibazo n’amakimbirane bikomeye.
Ubwicanyi bwinshi bwabereye mu ntara ya KwaZulu-Natal, ari na yo ifatwa nk’akarere gakomeye k’ishyaka MKP. Intara ya Gauteng, ibamo umujyi wa Johannesburg uri mu mijyi ikomeye mu bukungu bw’igihugu, ni yo yakurikiyeho, aho habaruwe ibitero 10.
Aya matora y’inzego z’ibanze ashobora kuzateza ibibazo ku rwego ANC igifiteho abayishyigikiye, mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu 2029. Ibi bibaye nyuma y’uko iri shyaka ryayoboye urugamba rwo kurwanya ivanguramoko rya Apartheid ritakaje ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yabaye mu 2024.

