Tuyisenge Shalom uzwi nka Biggy Shalom mu ndirimbo zo kuramya Imana no guhimbaza yashyize hanze indirimbo yise Umuhoza aho yafatanyije na Nyirarume Patrick Niyitegeka usanzwe uzwi nka Patrick NIYI ku mazina y’ubuhanzi.
Amashusho yiyindirimbo yafatiwe mu bukwe bwa Patrick Niyitegeka bwabaye Taliki 2 Ugushyingo 2025.
aganira na InumaNews.Com Biggy Shalom yavuze ko iyi ndirimbo ayituye Abantu bose bafite abakunzi n’abanyarwanda muri Rusange mu magambo ye yagize ati: twifuje gukora iyi ndirimbo kugirango tuyiture abari gutegura ubukwe ndetse n’abafite abakunzi n’abanyarwanda muri rusange.
Biggy Shalom asanzwe ari umuhanzi , utunganya Indirimbo , akaba yaramenyekanye mu Rwanda no hanze y’u Rwanda mu ndirimbo zirimo nka , Kimbiliyo , Testemony , Abba ni zindi, Dore ko yari amaze n’igihe kitari gito akorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cya Uganda kuri ubu akaba ari kubarizwa mu Rwanda.
Biggy shalom avuga ko afite indi mishinga itandukanye , ndetse n’ibitaramo ari gutegura umwaka utaha mu bihugu bitandukanye.
Reba indirimbo ya Biggy Shalom nshya uyisangize na bandi .
https://youtu.be/cCECG17rG3Q?si=F1GvUFMqD2TnpoW2

