Advertisement
Rick Ross yatawe muri yombi, arekurwa by’agateganyo nyuma yo gushinjwa ihohoterwa rikorerwa mu rugo

Rick Ross yatawe muri yombi, arekurwa by’agateganyo nyuma yo gushinjwa ihohoterwa rikorerwa mu rugo

Umuraperi w’Umunyamerika William Leonard Roberts II, uzwi nka Rick Ross yatawe muri yombi i Miami Beach muri Leta ya Florida, nyuma yo gushinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rikorerwa mu rugo. Nyuma yo gutanga ingwate, uyu muhanzi yararekuwe by’agateganyo ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa.
Rick Ross yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026, i Miami Beach, nyuma yo kwishyikiriza polisi.
Uyu muraperi yashinjwe icyaha gikomeye cyo gukubita no gukomeretsa.
Mu rukiko, umwunganizi wa Rick Ross yasabye ko umukiriya we atafungwa mu gihe urubanza rugikomeje. Nyuma yo gutanga ingwate, uyu muraperi yarekuwe by’agateganyo.

Akimara kuva muri gereza, Rick Ross yabwiye abanyamakuru ko ibyo ashinjwa ari ibirego by’ibinyoma, ashimangira ko ari umwere.
Yagize ati: “Mbere na mbere, ndi umwere rwose kuri ibi birego by’ibihimbano byatanzwe kuri njye.

Rick Ross yavuze kandi ko yizeye cyane itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira, ndetse ko afite icyizere ko uko urubanza ruzakomeza, bizagaragara ko ibyo aregwa nta shingiro bifite.
Abanyamategeko be na bo bavuze ko Rick Ross ashinjwa mu buryo butari bwo n’uwahoze ari umukunzi we. Bavuze kandi ko ikirego cyatanzwe nyuma y’ukwezi kumwe bivugwa ko ibyaha byabereyeho.
Mu buryo bwatunguye abanyamakuru bari bamutegereje hanze ya gereza, Rick Ross ntiyagarukiye ku kuvuga ku rubanza rwe gusa. Ahubwo yanabwiye abanyamakuru gahunda z’ingendo  zibitaramo  afite i Dubai no i Paris.

Nubwo yarekuwe by’agateganyo, Rick Ross ategerejwe kongera kwitaba urukiko ku wa 22 Ukwakira 2026, nibwo urubanza rwe ruzakomeza.
 

Editor Editor
17 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.