Urwego rwa Uganda rushinzwe kugenzura imiti n’ibicuruzwa by’ubuvuzi (NDA) rwategetse ko ikinyobwa cyitwa “Boisson Énergétique Très Puissante” gihagarikwa kugurishwa no kunyobwa, nyuma y’uko isuzuma rigaragaje ko kirimo umuti wa sildenafil utanditse ku icupa.
NDA yatangaje ko iki kinyobwa kitemewe muri Uganda kandi ko cyari gicuruzwa hifashishijwe kwamamaza ko cyongera ubushobozi bw’abagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko isuzuma ryakozwe n’uru rwego ryagaragaje ko icyo kinyobwa kirimo sildenafil, umuti uzwi cyane kubera kuba ari wo ukoreshwa mu gukora Viagra.
Sildenafil ikoreshwa mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kutabasha kubona cyangwa gukomeza umurego w’igitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. NDA ivuga ko uyu muti ugomba gukoreshwa umuntu amaze kugirwa inama n’umuganga kandi awandikiwe.
Rwamwiri yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko sildenafil yagaragaye muri icyo kinyobwa itaranditswe ku icupa, ku buryo umuntu ashobora kukinywa atazi ko arimo gufata uwo muti.
Yasobanuye ko sildenafil ishobora gutera ingaruka zirimo kugabanuka cyane k’umuvuduko w’amaraso, ibibazo byo kubona neza ndetse no kugira umurego w’igitsina umaze igihe kirekire.
NDA ivuga ko izo ngaruka zishobora kurushaho kuba mbi ku bantu bafata imiti irimo nitrate, nka nitroglycerin. Kuyivanga na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka bikabije, bikaba byashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.
NDA yasabye abaturage kutagura icyo kinyobwa
Urwego rwa NDA rwahamagariye abaturage guhagarika kugura, kugurisha no kunywa “Boisson Énergétique Très Puissante”, kugeza igihe hazaba haratanzwe andi mabwiriza.
NDA kandi yasabye umuntu wese waba yaranyoye icyo kinyobwa maze akagira ibimenyetso cyangwa ibibazo by’ubuzima bijyanye n’izo ngaruka, kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo asuzumwe kandi ahabwe ubufasha bukwiye.

