Hashize umwaka n'amezi ane uwitwa Susan Mutami ku rubuga rwa X, atangaje ko mu gihe cya vuba umuherwe wo muri Zimbabwe witwa Wicknell Chivayo' azapfira mu mpanuka y'indege vuba bidatinze .
Ni ubutumwa yashyize hanze tariki 28 Gicurasi 2025, ubwo yatangaga igitekerezo ku ifoto ya Wicknell ari kumwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.
Icyo gihe yagize ati “Agiye gupfira mu mpanuka y'indege. Mubike ubu butumwa vuba.
Kuri ubu uyu muherwe yamaze kwitaba Imana aguye mu mpanuka ya kajugujugu, nk'uko uyu Susan Mutami yari yabihanuye .
Iyi mpanuka y'indege yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026 muri Zimbabwe, aho iyi mpanuka yahitanye abantu batandatu bose bari bayirimo barimo n'umugore we Lucy Muteke bari kumwe ,Indege yaguye ahitwa Kudenga Farm muri Marondera, nyuma y'iminota 40 gusa ihagurutse aho uyu muryango wubakaga inzu yabo mu cyaro i Gandami, Chikomba.
Nyuma y'iyi mpanuka, abantu batangiye kwibaza kuri uyu Susan Mutami niba ari umuhanuzi, ndetse bamwe bamusaba ko yababwira undi ugiye gukurikiraho.
Mu batanze ubutumwa bw'akababaro harimo na Perezida wa Kenya, William Ruto, wamwise inshuti ye magara isize icyuho gikomeye muri Afurika.
Wicknell Chivayo yari umuyobozi w’ikigo gikomeye cy’ingufu n’ibikorwaremezo cyitwa Intratrek Zimbabwe. Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakomeje kugaragaza amaganya n’akababaro batewe n’iyi mpanuka yahitanye uyu muryango mu buryo butunguranye.

