Advertisement
Lydia Jazmine: Nshatse umugabo ntabwo byatuma ndeka umuziki

Lydia Jazmine: Nshatse umugabo ntabwo byatuma ndeka umuziki

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Lydia Jazmine yatangaje ko kuba yashaka umugabo bitazamubuza gukomeza gukora umuziki, avuga ko umuziki ari igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwe, umwirondoro we ndetse n’ikintu akunda cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Lydia yavuze ko umuziki kuri we utari uburyo bwo kubona amafaranga gusa, ahubwo ko ari ishyaka n’impano ku buryo kuwureka igihe kirekire byamugiraho ingaruka ku marangamutima.

Yagize ati:

“Kuri bamwe muri twe, umuziki ni ishyaka. Ni ikintu iyo ntagikoze numva meze nabi.”

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko adashobora kwiyumvisha ubuzima bwe bw’ahazaza adasohora indirimbo nshya no gukomeza guha abakunzi be umuziki.

Lydia yavuze ko umugabo uzamukunda by’ukuri agomba kumva ko umuziki ari igice cy’ubuzima bwe, aho kumusaba kuwureka nyuma yo gushaka.

Yagize ati:

“Ntekereza ko ikintu cyiza umugabo yakora ari ukuntera inkunga, tukagendana muri uru rugendo hamwe kandi akamfasha gutera imbere.”

Lydia kandi yatanze urugero ku bahanzi bashatse ariko bagakomeza gukora umuziki kandi  umwuga wabo ukagenda neza nkuko byari bisanzwe. Yavuze ko gushaka no gukomeza umuziki bishobora kugendana, kandi ko kimwe atari ngombwa ko gitambamira ikindi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko kimwe mu byo asengera ari ukubona umugabo ufata ishyingirwa nk’ikintu gikomeye, ariko kandi akemera  gushyigikira urugendo rwe rwa muzika.

Jado Upright Jado Upright
14 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.