Umuyobozi wa territoire ya Masisi, Emmanuel Ndizeye Rutebuka, yatangaje ingamba nshya zigamije kugenzura ibikorwa by’ababazi b’amatungo hirya no hino muri Masisi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, i Bihambwe, n’Umuyobozi wungirije , Simweray Banyene Jonas, hamenyeshejwe ko ababazi bibujijwe kugura cyangwa kubaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko inka zigenewe kuribwa.
Iri tangazo kandi ribuza kugurisha inyama z’inka zitagenzuwe n’umuganga w’amatungo ubifitiye ubushobozi, kugira ngo harebwe niba zikwiriye kuribwa kandi zidateza ibibazo ku buzima bw’abantu.
Byongeye kandi, kugura no kugurisha inka ku buryo butaziguye mu mirima byabujijwe. Ubucuruzi bw’inka bugomba gukorerwa ahantu hagenewe amasoko rusange gusa.
Abayobozi ba Masisi baraburira ko umuntu wese uzarenga kuri izi ngamba azahanwa hakurikijwe amategeko ariho.

