Advertisement
Edward Rukidi Kijanangoma  yimitswe nk’Umwami w’AbaTooro

Edward Rukidi Kijanangoma yimitswe nk’Umwami w’AbaTooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa Televiziyo muri Uganda ndetse wanakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda aho yitwaga Eddie Nkurukenzire, yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, aba uwa 13 uyoboye ubwami bw’Abatooro, nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze.

Umuhango wabereye i Fort Portal Kuri uyu wa 29 Nzeri 2026,  witabirwa  na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’abandi bayobozi batandukanye. Yatoranyijwe n’akanama k’abantu 21 bo mu muryango wa cyami wa Babiito

Uyu muhango waranzwe n’imigenzo gakondo irimo kubaga ikimasa no kumena amaraso y’inkoko, mu gihe Nyabongo yanagenze n’amaguru hagati ya saa sita z’ijoro na saa cyenda z’ijoro yerekeza ku Ngoro ya Karuziika, aho yanakoze umuhango w’urugamba rwo guhatanira ikamba.

Edward Rukidi yimitswe nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku wagombaga gusimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze ku myaka 34.

Kijanangoma yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru muri Uganda Broadcasting Corporation, UBC. ndetse yanakoze kuri Televiziyo Rwanda asoma amakuru mu ishami ry’icyongereza.

 

Editor Editor
9 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.