Celine Dion yatangije Paris Fashion Week mu buryo bwihariye aririmba "I'm Alive" munsi y'Umunara wa Eiffel
Umuhanzikazi w'ikirangirire wo muri Canada, Celine Dion, yatangije ku wa Mbere taliki 28 nzeri icyumweru cy'imideli yise Paris Fashion Week mu buryo bwatunguye benshi, ubwo yazamukaga ku rubyiniro rw'abamurika imideli (catwalk) munsi y'Umunara wa Eiffel, akaririmbira imbaga y'abari bitabiriye ibi birori indirimbo ye yamamaye yitwa "I'm Alive."
Uyu muhanzikazi yagaragaye yambaye ikanzu ndende y'umukara itunganyije neza, yakirwa n'amashyi menshi mu itangizwa ry'iki cyumweru cy'imideli gifatwa nka kimwe mu birori by'akataraboneka ku ngengabihe y'imideli ku isi.
Celine Dion, wari ufite umusatsi mwinshi kandi amwenyura, yaririmbye indirimbo ye yasohotse mu 2002 mbere yo kwifatanya n'abandi banyabirori bazwi cyane barimo Viola Davis, Simone Ashley, Aja Naomi King na Eva Longoria.
Uyu muhanzikazi wavukiye muri Québec aherutse kongera kugaruka ku rubyiniro mu buryo bwamamajwe cyane, aho yatangiye ibitaramo 26 azakorera i Paris. Muri byo, 16 bizaba mu Ukwakira, mu gihe ibindi 10 biteganyijwe muri Gicurasi 2027.
Paris Fashion Week, igenewe kumurika imyambaro y'abagore y'igihe cy'impeshyi (spring-summer collections), izakomeza kugeza ku wa 6 Ukwakira.

