Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyemeje ko mu kwezi kw’Ukwakira 2026 hateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi
Meteo Rwanda yatangaje ko
Mu kwezi k’Ukwakira 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm)
90 na 300. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi
k’Ukwakira. Imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ukwakira iri hagati ya milimetero 68 na 278. Mu gice cya mbere cy’uku kwezi k’Ukwakira 2026, hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura
isanzwe igwa muri icyo gice naho mu gice cya kabiri n’icya gatatu, hateganyijwe imvura izaba iri hejuru cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibyo bice.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kumanywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro
bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 19. Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi
ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 14 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Imvura iri hagati ya milimetero 240 na 300 iteganyijwe mu Turere twa Musanze na Nyabihu, ibice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Ngororero na Nyamasheke, ibice byo hagati
n’iby’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Rusizi, ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Burera, uburengerazuba bw’Akarere ka Gakenke ndetse n’ibice by’amajyaruguru y’iburasirazuba by’Akarere ka Rutsiro. Imvura iri hagati ya milimetero 180 na 240 iteganyijwe ahasigaye
mu Ntara y’Iburengerazuba, ibice byinshi by’Uturere twa Gakenke na Nyamagabe, ibice by’amajyaruguru
n’uburengerazuba by’Uturere twa Nyaruguru na Muhanga, ibice bito by’uburengerazuba bw’Akarere ka ndetse n’ibice bito by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Rulindo.
Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 180 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru, ibice bisigaye by’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Muhanga, henshi mu turere twa Huye, Ruhango,
Kamonyi, Gatsibo na Nyagatare, igice gito cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Kayonza, ibice
by’amajyaruguru n’uburengerazuba by’Akarere ka Rwamagana ndetse n’igice gito cy’amajyepfo
y’uburengerazuba bw’Akarere ka Gisagara. Ahasigaye mu Gihugu, hateganyijwe imvura iri hagati ya
milimetero 90 na 120.
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 14 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu na Karongi, ibice byo hagati by’Akarere ka Rutsiro ndetse n’ibice by’amajyaruguru by’Akarere ka Nyamasheke. Umuyaga uringaniye
ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’Uturere twa Rubavu na Rutsiro, ibice byo hagati by’Akarere
ka Karongi, ibice byo hagati n’iby’uburasirazuba by’Akarere ka Nyamasheke, ibice by’iburasirazuba
n’iby’uburengerazuba by’Akarere ka Rusizi, ibice by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyabihu, Ngororero,
Nyamasheke na Nyaruguru, ibice by’Amajyarugurun’iby’uburenge azuba by’Akarere ka Musanze, ibice
byo hagati by’Uturere twa Huye, Rulindo na Gicumbi, ibice by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Gatsibo ndetse n’ibice bito by’amajyepfo by’Akarere ka Nyanza. Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.
Ahazashyuha kurusha ahandi mu Gihugu hateganyijwe ubushyuhe
buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 31, ni mu Karere ka Bugesera, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali,
iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Ngoma, ibice bito by’amajyepfo
n’iby’amajyaruguru by’Akarere ka Kirehe, ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama. Ibice
by’uburengerazuba n’amajyaruguru by’Akarere ka Musanze n’iby’amajyaruguru y’uburengerazuba
by’Akarere ka Nyabihu, nibyo biteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru buke buri hagati ya dogere
Selisiyusi 20 na 22.
Ubushyuhe bwo hasi: Ubushyuhe bwo hasi bucye buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 11,
buteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Nyabihu, ibice by’uburengerazuba by’Akarere ka
Musanze, ibice by’amajyaruguru y’uburengerazuba by’Akarere ka Ngororero, ibice
by’uburengerazuba by’Akarere ka Nyaruguru, ibice by’amajyepfo n’uburengerazuba by’Akarere ka
Nyamagabe ndetse n’ibice by’uburasirazuba by’Akarere ka Rusizi. Ibice by’amajyepfo by’Akarere ka Gasabo, iby’amajyaruguru by’Uturere twa Kicukiro na Nyarugenge nibyo biteganyijwemo ubushyuhe
bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 19.
Meteo Rwanda n'izindi nzego za Leta baragira inama abaturage gufata ingamba zo gukumira ingaruka z’iyi mvura, birimo kuzibura imiferege, gukomeza ibisenge by’inzu, kwirinda kugama munsi y'ibiti kubera inkuba, n'izindi ngamba zikumira imyuzure n’inkangu.

