Advertisement
Amadayimoni yaranyishe Imana ikinga akaboko , Umuhanzi Mugisha  Emmanuel

Amadayimoni yaranyishe Imana ikinga akaboko , Umuhanzi Mugisha Emmanuel

Habumugisha Emmanuel Umuhanzi  urimo kuzamuka  mu karere ka Rubavu  no mu gihugu  muri rusange aho akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko yaciye mu bihe  biteye ubwoba nyuma Yesu akamukoraho akaza gukizwa kurubu akaba  ashima Imana .

Uyu mugabo  wi myaka 36 uvuka mu karere ka Rutsiro ariko ku rubu  akaba  atuye mu karere ka Rubavu atangira ubuhamya bwe agira ati: mu mwaka wa 2010  navuye  mu karere ka Rutsiro nerekeza  mu mujyi wa Kigali   ngezeyo mpura  nu buzima bukomeye kuko imyuka mibi yo mu muryango  yatangiye kuntera  ikamfata nkabura umwuka abo twabanaga ntibamenye ibyaribyo  , ibi byaje gutuma aho nakoraga mpava bitewe niki kibazo.

inkuru ya Habumugisha Emmanuel ikomereza mu karere ka Rubavu , 2011 Habumugisha yerekeje mu karere ka Rubavu Amadayimoni atangira kujya amutura hasi mu bantu , abenshi bagendanaga  nawe batangira ku muvaho  yinjira mubihe bikomeye .

2013 uyu mugabo wa bana bane yazanye umugore nawe amubera ibamba bakajya birirwa barwana , nibwo Habumugisha yishoye mu biyobyabwenge ndetse no kunywa inzoga  zikabije .

mugihe Mugisha yaratangiye gukoresha ibiyobyabwenge  yatangiye gushwana nu mugore  we aho bahoraga mu buyobozi gusa Imana iza kumuba hafi amahoro agaruka murugo rwe .

mu mwaka wa 2021 Habumugisha Emmanuel yaje kwakira Yesu nk’umwami nu mukiza ,Imana imukora  ku maso aho kuri ubu uri Umuhanzi  ukora indirimbo zo kuramya Imana no guhimbaza , zimwe mu ndirimbo za Habumugisha zakunzwe harimo , Dawe Nyirubuntu , Barupinzi , Turi Abasirikare  ba Yesu , Ni indi igiye kujya hanze yise  Finali .

Habumugisha Emmanuel avuga ko ashaka kwamamaza ubutumwa bwiza kuburyo buzagera  ku mpera y’isi yose 

Reba indirimbo zose za Mugisha Emmanuel uciye kuri iyo link iri hasi .

https://youtu.be/Vw9bloT5UX0?si=gq7zZD0HhlmoGwvC

 

Editor Editor
15 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.