Advertisement
Menya ibintu  10 ukwiye kwitondera mbere yo kwinjira mu rukundo

Menya ibintu 10 ukwiye kwitondera mbere yo kwinjira mu rukundo

Mbere y’uko winjira mu rukundo, ni ngombwa cyane kubanza kwitonda no gusuzuma ibintu bimwe na bimwe bikomeye kugira ngo utazakomereka cyangwa ukababaza n'uwo mugiye gukundana

Dore ibintu 10 byingenzi ugomba kwitaho

1.banza wimenye ubwawe 
Mbere yo gukunda undi, banza wibaze uri nde, ukeneye iki, intege nke zawe nizihe.

2. Intego zanyu  mwembi 
Mubazanye niba mwembi  mushaka urukundo rw'igihe gito gusa, cyangwa urwo kubaka ejo hazaza. Niba umwe ashaka gukina undi ashaka kurushinga, bizapfa hakiri kare.

3.Indangagaciro n'imyizerere*
Reba niba mwemera ibintu bimwe ku buzima - ku Mana, ku gukunda umuryango, ku kwizera, ku kubaha abandi. Urukundo rutubakiye ku ndangagaciro rumara igihe gito

4.Imico n'imyitwarire ye ya buri munsi
Witiranya amagambo meza n'imico. Reba uko  avugana n'abandi, uko yitwara arakaye, niba yubaha, niba ari umunyabinyoma. Imico niyo igusigarira amagambo arangiye.

5.Uburyo muvuganamo
Urukundo rwiza rushingiye ku biganiro. Niba mutabasha kuganira ku bibazo bikomeye mutuje, muzananirwa gukemura ibibazo bizaza.

6.Ibikomere byo mu rukundo rwashize
Menya niba yarakize ibikomere bya kera. Umuntu ukiri mu gahinda k'urukundo rwashize akenshi akuzanamo imizigo itari iyawe.

7.Umuryango we n'inshuti ze*
Umuryango n'inshuti bigaragaza aho ava n'uko yarezwe. Ntugomba guhitamo umuryango we, ariko ugomba kumenya niba wabana nabo

8.Imicungire y'amafaranga*
Amafaranga ni impamvu nyamukuru itera intonganya. Muganire uko mukoresha amafaranga, niba ari umuntu umenya kwizigamira, niba afite imyenda myinshi.

9.Uko mukemura amakimbirane*
Nturebe uko muganira mwishimye gusa, reba uko mwitwara mumaze kurwana. Niba akubwira nabi, agukubita, akaceceka ibyumweru - ni ikimenyetso kibi.

10.Igihe
ntugahatire urukundo. Urukundo nyarwo rukenera igihe. Igihe ni cyo kigaragaza isura nyayo y'umuntu. Niba ari uw'ukuri  igihe kizamukwereka .

Editor Editor
17 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.