Advertisement
Menya ibyiza byo kurya urusenda

Menya ibyiza byo kurya urusenda

Urusenda nubwo ruryana cyane, ariko ni rumwe mu birungo bikundwa na benshi kandi byamamaye kuva cyera, ruzwiho gukiza indwara zitandukanye kimwe no kugirira akamaro ubuzima bwacu.

Kuryana cg gukara k’urusenda bituruka ku binyabutabire byo mu bwoko bwa alkaloid birugize, aribyo: capsaicin, capsanthin na capsorubin.

Urusenda rubamo iki?

Rubamo ibipimo biri hejuru cyane bya vitamini zitandukanye kimwe n’imyunyu ngugu, ufasha urusenda rungana na garama 100 (100g) wasangamo;

Vitamini C ku kigero cya 240% y’iyo ukenera ku munsi
Vitamin B6 ingana na 39% y’iyo ukenera ku munsi
Vitamini A ingana na 32% y’iyo ukenera ku munsi
Umuringa (cuivre/copper) ungana na 14%
Ubutare (fer/iron) 13%
Potasiyumu 7%

Burya urusenda rufite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo

1.Kuvura ububabare

Ikinyabutabire cyitwa Capsaicin dusanga mu rusenda ari nacyo gituma ruryana , cyifitemo ubushobozi bwo kuvura ububabare no guhagarika kubabara aho kigenda kigafata ku myakura yumva itwara amakuru y’ububabare (pain receptors )

Ubushakashatsi bugaragaza ko garama 2.5 z’urusenda zishobora ku kuvura ububabare ,iki kinyabutabire cya Capsaicin nicyo kivura ubu bubabare .

2.Kugabanya ibiro by’umurengera (umubyibuho ukabije )

Garama 10 z’urusenda zifasha umubiri kugabanya no gutwika ibinure haba ku bagore no ku bagabo ,ibi bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi .

Ikinyabutabire cya Capsaicin dusanga mu rusenda nicyo gifasha umubiri mu kugabanya ibiro by’umurengera ,

3.Kongera ubudahangarwa bw’umubiri

Vitamini C dusanga mu rusenda niyo ifasha umubiri kongera ubudahangarwa bwayo mu kuwurinda indwara  ndetse ikanatuma igisebe gikira vuba mu gihe wakomeretse .

4.Gukomeza amagufa

Vitamini K dusanga mu rusenda niyo ifasha  mu gukomeza amagufa ,mu kuyarinda ko yavunika ku buryo bworoshye , mu kurinda impyiko no mu kuvura kw’amaraso .

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima

Umunyungugu wa potasiyumu dusanga mu rusenda niwo ugira uruhare runini mu kurinda umutima , mu gutera imikorere myiza y’umutima no kuwurinda ko wakwibasirwa n’indwara z’umutima .

6.Kuvura kuribwa umutwe (migraine )

Ikinyabutabire cya Cpsaicin dusanga mu rusenda kigira uruhare runini mu kuvura uburwayi bwo kuribwa umutwe wo mu bwoko bwa migraine ,

7.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri

kIigo cya American Association for Cancer Research kivuga ko ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant dusanga mu rusenda birinda umubiri kwibasirwa na kanseri yo mu maraso na kanseri y’agasabo k’intangangabo (prostate cancer ) .

8.Kuvura indwara y’ibicurane n’indwara ziterwa n’amavirusi zo mu buhumekero

Vitamini A na Vitamini C dusanga mu rusenda ni ingenzi cyane mu kongerera umubiri ubudahangarwa mu guhangana n’indwara zitandukanye , izi vitamini kandi zikaba zifasha umubiri kwivura indwara z’ibicurane zifata mu buhumekero .

9.kugabanya ibyago byo kwibasirwa na Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri

Ikinyamakuru cya American Journal of Clinical Nutrition kivuga ko kurya urusenda bigabanya ibyago byo gufatwa na diyabete ,kubera ko rutuma umusemburo wa insuline uvuburwa ku bwinshi mu maraso ,kandi uyu musemburo niwo ugabanya isukari mu maraso ,ukanayishyira ku kigero gikwiye.

10.Gutuma umuntu aramba ,akabaho igihe kirekire

kIigo cya Chinese Academy of Medical Sciences kivuga ko kurya urusenda bikongerera amahirwe yo kurama no kugira ubuzima bwiza . ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya urusenda buri gihe ,bwagaragaje ko baba bafite amahirwe bwikube 7 yo kutibasirwa n’indwara z’umutima ,diyabete na kanseri .

 

Editor Editor
23 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.