Akenshi ukunze gusanga abantu benshi barya watermelon, bakuramo imbuto zayo bakazijugunya. Aya ni amakosa akomeye cyane, kuko imbuto za watermelon zifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu.
Hari bamwe bazitinya bavuga ko ari uburozi, ariko ibi si byo na gato! Abandi bakazitinyira ko zibiha cg zishobora gusharira cyane. Nyamara izi mbuto ziraribwa, kandi zibonekamo calories nke n’intungamubiri nyinshi umubiri ukenera.
Akamaro k’imbuto za watermelon
Kongera imikorere myiza y’umutima
Kubera manyesiyumu iboneka muri izi mbuto za watermelon, ifasha umutima gukomeza gutera neza no gutembereza amaraso ku muvuduko ukwiriye. Zifitemo ubushobozi bwo gufasha gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri (antioxidants), kurinda ububyimbirwe no kongera imiyoboro y’amaraso, bityo agatembera neza.
Kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri
Imbuto za watermelon zikungahaye cyane ku butare n’indi myunyungugu kimwe na vitamin B zitandukanye byongera ubudahangarwa.
Gufasha ubwonko gukora neza
Manyesiyumu ibonekamo ifasha mu kwibuka cyane, ifasha kandi mu kurinda kwibagirwa bigenda biza uko umuntu asaza.
Ubwonko cyane cyane agace kitwa hippocampus (gashinzwe ibijyanye no kwibuka) bukenera urugero ruri hejuru rwa zinc. Iyi zinc ushobora kuyibonera muri izi mbuto
Gukomeza umusatsi
Imbuto za watermelon zifasha mu gukomeza umusatsi no kurinda umusatsi gucika.
Zifasha mu kurwanya diyabete
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imbuto za watermelon zigira uruhare mu ibikwa rya glycogen (igira uruhare mu kugena isukari itembera mu maraso), bityo zikaba zaba nk’umuti wa diyabete, kuko zinafasha kugabanya isukari mu maraso ku barwaye indwara ya diyabete.
Abahanga kandi bakomeza bavuga ko zinc iboneka muri izi mbuto igira uruhare runini mu kuringaniza isukari mu maraso.
Gusukura uruhu no kurwongerera ubuhehere
Watermelon ubwayo izwiho kugira amazi menshi kandi ahagije, aya mazi afasha uruhu gukomeza korohera no gukora neza. Imbuto za watermelon zongerera uruhu kugaragara neza no kurinda ibiheri mu maso.
Imyunyungugu ibonekamo cyane cyane manyesiyumu igira uruhare runini mu kurinda indwara zitandukanye z’uruhu, gukanyarara ndetse n’iminkanyari.

