Advertisement
Selekta dady uzwi  mukuvanga umuziki agiye kogoga amahanga

Selekta dady uzwi mukuvanga umuziki agiye kogoga amahanga

Aaron Munyampundu wamamaye nka Selekta Dady mu Rwanda agiye kwerekeza mu bihugu bitandukanye  mu bitaramo mbaturamugabo.
aganira na Inumanews&InumanewsTv yagize ati : kuri ubu natangiye gucurangira  Igoma ndetse na Bukavu  muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse ngiye kwerekeza , Kenya , Tanzania  ,Uganda no mu bindi bihugu bitandukanye , uretse ibi bihugu Dady yavuze ko umwaka utaha wa 2027 azerekeza hanze ya Afurika mu bitaramo bitandukanye.

Selekta dady yakomeje avuga ko we na bamufasha aribo Orange Entertainment  bagiye gukomeza gutegura ibitaramo bitandukanye harimo Dady fiesta izaba mu kwezi gutaha ku kwakira . 
Selekta dady yinjiye mu kuvanga umuziki muri 2014 kurubu akaba ari umusore ukuzwe n’abato n’abakuru akaba akora umwuga wo kuvanga umuziki mu tubyiniro dutandukanye ndetse no mubirori bitandukanye mu Rwanda no hanze   , akaba ahamya ko byamuhinduriye ubuzima muburyo bugaragara .

Editor Editor
42 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.