Advertisement
Miss Uwase Raissa nyuma yaho yise abagabo 'inyamanswa' byamukomeranye

Miss Uwase Raissa nyuma yaho yise abagabo 'inyamanswa' byamukomeranye

Miss Vanessa Raissa Uwase wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015, akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Her Majesty Vanessa, nyuma yuko atangaje  ubutumwa bukakaye cyane aho yavugaga ko abagabo bose ari inyamaswa bityo abana b’abakobwa nabo bakwiye gutangira kwigishwa kuba inyamaswa mbi kurusha abagabo abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwifatiye ku gahanga bamwamaganira kure cyane , abenshi  bamusabye kugira uburere ndetse no kwiyubaha , uwitwa (Umwana wa eri Rwanda )kuri x yagize ati: Nafate izo nyamanswa ze azitware muri zoo😂😂😹

Papa we
Basaza be
Abagabo babanye

Abandi bagabo basigaye abihorere ntabwo abizi neza niba ari inyamanswa , ni mugihe  uwitwa (Prof. Faustich )we yagize ati :Niba yise umugabo inyamaswa ariwe umubyara ubwo we ni iki?

Subiza se numve.

Ibi bivuze ngo yatesheje agaciro se wamubyaye nabandi bagabo muri rusange . Abita ibisimba .

Miss @ Raissa  usabeimbabazi uwakubyaye kuko wamuhinduye ikirura , uwitwa  (Dove ) ati: Ariko se ubwo ni mu ruhe rwego? (Ko YAVUTSE ku mugabo, akaba afite cyangwa azagira umugabo, na bo ni inyamaswa?)

Ashobora kuba atazi ko ibyo avuga BYATEZA IBIBAZO

uyu mugore Miss Uwase Raissa yise abagabo 'inyamanswa' asaba ababyeyi bafite abana b’abakobwa kubigisha imyitozo njyarugamba ishoboka yose kugira ngo bashobore kwirinda izo nyamaswa.

Uyu mugore yabigarutseho ubwo yagaragazaga abana b’abakobwa bakwiye kwigishwa kwihagararaho mu Isi irimo abagabo we yagereranyije n’inyamanswa.

Ati “Niba ufite umukobwa muri iyi Si yuzuyemo ibibazo, ikintu ushobora gukora kugira ngo umurinde ni ukumwigisha kwirinda no kwirwanaho akiri muto. Mujyane mu myitozo njyarugamba, ubwoko bwose bwaba bushoboka.

 

Editor Editor
31 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.