Advertisement
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano

U Rwanda n'Ububiligi byongeye gusubukura umubano w'ubucuti n'Ubutwererane wari warahagaritswe kuva muri Werurwe 2025.
Itangazo rihuriweho n'u Rwanda n'Ububiligi risohotse uyu mugoroba ryagize riti:

Hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Amasezerano ya Vienne yerekeye umubano w’ububanyi n’amahanga, u Bubiligi n’u Rwanda byafashe hamwe icyemezo, ku itariki ya 22 Nzeri 2026, cyo kongera kubaka umubano w’ububanyi n’amahanga.

Kubera iyo mpamvu, ambasade z’ibihugu byombi zizongera gufungurwa mu gihe cya vuba. Mu ntangiriro, buri ambasade izayoborwa n’uhagarariye igihugu by’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ambasade (chargé d’affaires ad interim), afatanyije n’umudipolomate cyangwa umukozi ushinzwe ibibazo bya konsula ndetse n’itsinda rito ry’abakozi bashinzwe ubufasha mu bya tekiniki.

Nyuma yaho, hazatangwa ibisabwa kugira ngo ambasaderi w’igihugu runaka yemererwe guhagararira igihugu cye mu kindi, mu rwego rwo gutegura impinduka zizakorwa mu bahagarariye ibihugu mu mahanga. Hazashingirwa ku ihame ry’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azanahagararira u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo u Rwanda rwari rwafashe umwanzuro wo guhagarika umubano warwo mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, runategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

U Rwanda rwavuze ko rwari rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi ya gikoloni.
 

Editor Editor
21 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.