Umuhanzi Blaise GATETE wamenyekanye ku izina rya T Blaise Broski mu myidadagaduro mu ntara y’iburengerazuba bw’ u Rwanda cyane cyane muri muzika. Nyuma yo gutangaza ko mu mwuga we w’ubuhanzi yongeyeho no kuba umushyushya rugamba mu bitaramo(MC) bitandukanye akakirwa neza na benshi mu bafane be , kurubu yamaze gutangazako yinjiye no mu mwuga wo kuvanga imiziki . ubu mu mazina asanzwe akoresha akaba yongeyeho DJ kurubu akaba yamaze kuba Dj T Blaise Broski aho azajya abifatanya no gushyushya abakunzi bu muziki mu bitaramo no mutubyiniro.
T Blaise broski aganira na INUMANEWS.COM yashimangiye ko mu gihe amaze ari MC mubitaramo bitandukanye , yungukiyemo byinshi byamufunguye amaso birimo ni nama zitandukanye yagiye yakira ziturutse mu nshuti ze za hafi, cyane cyane nka Dj Selekta daddy umwe muba Dj bakomeye hano mu ntara y’iburengerazuba. bitewe ni mpano yamubonyemo yo kuyobora ibitaramo binyuze mu ijwi rye ryiza rikunzwe na benshi mubitabira ibitaramo yayoboye, byaba byiza yongeyeho n’umwuga wo kuvanga imiziki.
Yagize ati “ selekta daddy ubwo yangiraga inama yo kuba umu Dj sinabyumvaga neza ariko naje kwitekerezaho neza mbona koko bikwiye , kandi yaramfashije ambera umwarimu mwiza byongeyeho kandi anamfasha gutangira gukora ibiraka bibyara amafarnga , urumva sinabura ku mushimara cyane.’’
Dj T Blaise Broski yaboneyeho kugira inama abahanzi bagihanze amaso ku muziki gusa ko bakwiye no gukura amaboko mu mufuka bagakora ni ndi mirimo itandukanye ibyara inyungu , kubera ko gukora umuziki muriki gihe bihenze cyane , biri gusaba gukora ni ndi mirimo itandukanye yafasha umuhanzi kwiyubaka mu buryo bwa mafaranga akikura mu bukene.

