Advertisement
Joshua Baraka: Mureke Kungereranya na Eddy Kenzo.

Joshua Baraka: Mureke Kungereranya na Eddy Kenzo.

Umuhanzi wo muri Uganda Joshua Baraka yasabye abafana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kureka kumugereranya n’abahanzi bakomeye nka Eddy Kenzo, avuga ko buri muhanzi akwiriye gusuzumwa hashingiwe ku byo yagezeho.

Baraka yavuze ko yagiye abona abantu bamugereranya na Kenzo, cyane cyane nyuma yo gutaramira ku mbuga mpuzamahanga zikomeye nka Afro Nation.

Yavuze ko atita cyane kuriryo gereranya, kuko abafana bagakwiye kuba bashishikajwe no gushyigikira abahanzi b’Abagande aho kubashyira mu makimbirane cyangwa mu marushanwa.

Baraka kandi yashimiye Eddy Kenzo, avuga ko kuba yaratsindiye BET Award byabaye amateka akomeye ku muziki wa Uganda ndetse byateye imbaraga abahanzi bakiri bato nanjye ndimo.

Yibukije igihe Kenzo yatsindaga BET Award, agira ati: “Ndibuka igihe yatsindaga muri BET.  twese ntitwashoboraga kwemera ko hari Umugande washoboye kujya ku rwego mpuzamahanga akagaruka afite igihembo.”

Yongeyeho ko ibyagezweho nka Eddy Kenzo guhabwa nomination muri Grammy Awards bikwiye gufatwa nk’intambwe ikomeye ku muziki wa Uganda, aho kubikoresha mu kugereranya abahanzi batandukanye.

Uyu muhanzi yakomeje asaba abafana n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kureka gupima intsinzi y’umuhanzi umwe bayigereranyije n’iy’undi, avuga ko akenshi bene iryo gereranya nta mpamvu ifatika riba rifite.

 

 

 

Jado Upright Jado Upright
22 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.