Umuhanzi Ed Sheeran yasabye imbabazi abafana be kubera “amakosa” yakoze, ubwo yatangizaga igitaramo cye i Philadelphia, agira icyo avuga ku mpaka zimaze iminsi zigarukwaho kuruhendo rwe rw’ibitaramo arimo gukora.
Uyu muhanzi yagarutse ku makimbirane yakurikiye icyemezo cyo gukura umuraperi Macklemore muri urwo rugendo rw’ibitaramo, nyuma y’amagambo yashyigikiraga Abanyapalestine yavugiye ku rubyiniro mu ntangiriro za Nzeri.
Mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu taliki 18 Nzeri , Sheeran yagize ati: “Sinigeze nshaka kuba umuhanzi uharanira impinduka za politiki, ariko ibi byanshyize hagati y’impaka zikomeye kandi zifite ishyaka, zijyanye n’ubwisanzure bwo kuvuga ndetse n’ikibazo cya politiki gikomeye kandi kigoye kurusha ibindi ku isi.”
Yavuze ko ibitero byagabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira 2023 byari “biteye ubwoba”, ndetse avuga ko uko ibintu bimeze muri Gaza ari “ibintu bidashobora kwihanganirwa”, mu magambo ye ya mbere yavugiye imbere y’abantu kuva izi mpaka zatangira.
Abahanzi benshi bavuye muri uru rugendo rw’ibitaramo, mu gihe ibiciro by’amatike byagabanutse ndetse n’ubucuruzi bw’amatike bukagabanuka ku bice bisigaye by’ibitaramo byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’urugendo rwe rwa Loop Tour, bitewe n’izi mpaka.
Sheeran yasoje ijambo rye avuga ko yizeye ko ibitaramo bye bishobora kuba ahantu abantu bose bahurira, batitaye ku myemerere cyangwa ku bitekerezo bya politiki bafite.
Ibitaramo bisigaye muri uru rugendo rwa Sheeran biteganyijwe kubera ahantu hatandukanye muri Amerika y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Nubwo urugendo rwe rw’ibitaramo rwabanje rwari mu zinjije amafaranga menshi kurusha izindi mu mateka, amwe mu matike y’iki gitaramo yagabanutse agera ku madolari 32 (£24).
Abafana bamwe bavuze kandi ko bashoboye gusubizwa amafaranga bari baraguze amatike, nubwo Ticketmaster ndetse n’isosiyete itegura ibitaramo ya Messina Touring Group batigeze bemeza ko ayo mafaranga yasubijwe.
Abigaragambyaga bamwe bagaragaye hanze y’aho igitaramo cyabereye, bazunguza amabendera, ariko igitaramo cyakomeje kirarangira amahoro.

