Advertisement
Menya ibyiza byokurya Imineke ku buzima bwawe

Menya ibyiza byokurya Imineke ku buzima bwawe

Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk’uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.

Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

Agahinda gakabije gaterwa na ‘serotonim’ iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo ‘tryptophan’ ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

Igabanya ibyago byo kurwara  asthma

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.

Umuneke ugabanya ibinure bibi mu mubiri, ukaba urubuto rwiza ku buzima bw’uruhu. Ikindi kandi umuneke ufasha mu migendekere myiza y’igogora.

Hari abantu bakunda kurya imineke ariko idahiye neza, kuko ari yo bakunda gusa. Abahanga mu by’imirire bemeza ko intungamubiri zigenda ziyongera uko umuneke urashaho gushya cyane, kuko iyo umuneke uhiye neza, ibyitwa “amidon” ugira bihinduka isukari umuntu yumva iyo awuriye.

Ubushakashatsi bwerekanye ko uko umuneke ugenda ushya, ugenda ugira ibyitwa “antioxydants” byinshi, ukagira n’ibishobora gukumira ubwoko bwa kanseri bumwe na bumwe.

Ku bantu benshi, ibyiza ni ukurya imineke ihiye neza, ifite n’utubara twirabura ku ruhu bivuga ko ihiye cyane, ariko ku barwayi ba diyabete bo ntibakwiriye kuyirya ihiye cyane, kugira ngo birinde kongera isukari mu maraso yabo.

Abahanga mu by’imirire kandi bavuga ko abantu bafite ibibazo by’umwijima n’impyiko zidakora neza, ibyiza ari uko bakwirinda kurya imineke, keretse babanje kubibaza muganga mbere yo kuyirya.

Editor Editor
7 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.