Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko Kuva saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa zatangiye ibitero bishya byo kurasa ibisasu mu gace ka Point Zéro, zikoresheje imbunda za mortier za milimetero 82 ndetse na drones zitagira abapilote zikoreshwa mu bitero byubwiyahuzi .
kanyuka yakomeje avuga ko Ibitero by’ibisasu bikomeye bigikomeje ku muvuduko ukomeye, aho byibasiye mu buryo butaziguye abaturage b’abasivili mu bice bitandukanye.
muri iki cyumweru nibwo hari amakuru yagiye hanze avuga ko Ubutegetsi bwa Perezida Antoine Félix Tshiseked,bushaka kongera kwigarurira uduce twafashwe na AFC/M23.
Ibi byongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo barimo igihugu cy’u Burundi, mu ntambara yo mu burasirazuba bw’igihugu, bakomeje kongera ingabo n’ibikoresho muri Kivu y’Amajyepfo hagamijwe kwisubiza ibice bimaze igihe byarafashwe na AFC/M23.

