ibitangazamakuru bitandukanye biratangaza uwamenyekanye mu kunyonga igare muri congo Miguel Masaisai yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri, nyuma yo gukora impanuka yo mu muhanda yabereye i Kabos, mu birometero 9 uvuye i Ntam, ku mupaka uhuza Repubulika ya Congo na Cameroun.
Amakuru yakusanyirijwe aho impanuka yabereye avuga ko Miguel Masaisai yari yagize ikibazo cy’igare rye, maze asaba ubufasha umushoferi wa tagisi kugira ngo amugeze ahantu yari gusana igare rye, akomeze urugendo rwe.
Iyo tagisi, yari itwaye abandi bagenzi babiri, nyuma yakoze impanuka. ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bikavuga ko abantu bane bari muri iyo tagisi, harimo n’umushoferi, bose bahitanywe n’iyo mpanuka. Icyateye iyo mpanuka nyirizina ntikiramenyekana.
Umuryango we ntiwemeza ko yapfuye
Umuryango wa Miguel Masaisai utuye i Goma kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, ntiwemeza ko yapfuye.
mushiki we yavuze ko umuryango ukomeje kuvugana n’umuyobozi wa Miguel Masaisai. Uwo muyobozi avuga ko uyu musore Masaisai yaba ari mu gace katagerwamo n’umuyoboro wa telefoni, bityo ko kugeza ubu urupfu rwe rutararemezwa.
Hagati aho, umurambo watanzwe nk’uwaba ari uwa Miguel Massaisai ubitswe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ouesso, mu gihe hategerejwe ko umwirondoro w’uwapfuye wemezwa ku mugaragaro, nk’uko amasoko yo muri ako gace abyemeza.
Urugendo rwerekezaga i Rabat
Miguel Massaisai yari akomeje urugendo rurerure rw’amagare mu rwego rw’igikorwa cye yise « Pedals for Peace », cyatangijwe hagamijwe guteza imbere amahoro n’ubumwe.
Yari yaravuye i Goma akagera i Kinshasa, nyuma akomereza urugendo rwe avuye mu murwa mukuru wa RDC yerekeza i Brazzaville, afite intego ya nyuma yo kugera i Rabat, muri Maroc.
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, INUMA NEWS yari itarabona icyemezo cy’inzego za Leta ya Congo cyemeza urupfu rw’uyu mukinnyi w’amagare ukiri muto.
Kuva muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2025, na bwo Miguel Masaisai yari yakoze urugendo rw’amahoro rw’ibilometero birenga 6000 ku igare, ava mu Mujyi wa Goma agera muri Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Ubutumwa yari afite bwasabaga abantu kubana mu mahoro, kunga ubumwe no kugira urukundo.

