Umuhanzikazi w’icyamamare Lady Gaga n’umukunzi we akaba n’umugabo basezeranye kubana, Michael Polansky, bakiriye umwana wabo wa mbere, akaba ari umukobwa witwa Rose Bean Polansky.
Nk’uko inyandiko zabonywe n’ikinyamakuru PEOPLE zibigaragaza, uyu mwana yavutse ku wa 9 Kamena 2026. Iby’ivuka rye byatangajwe bwa mbere na TMZ.
Amakuru aturuka ku muntu wa hafi y’uyu muryango yabwiye PEOPLE ko izina Rose ryahumetswe n’indirimbo “La Vie En Rose”, Lady Gaga yaririmbye mu buryo bwihariye muri filime A Star Is Born yo mu 2018.
Lady Gaga kandi afite tatouage nini iri ku mugongo, igaragaza ishusho ryi roza rifite uruti rurerure, iruhande rwayo hakanditseho amagambo “la vie en rose.”
Uyu muntu wa hafi yavuze kandi ko izina ryo hagati, Bean, rishobora kuba ryaraturutse kuri Carl Bean, umurwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu wagize uruhare mu gufasha lady Gaga indirimbo ye “Born This Way.”
Kugeza ubu, uruhande rwa bahagarariye Lady Gaga na Michael Polansky bo ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro kuraya makuru ku bijyanye n’igitsina cyangwa izina ry’umwana.
Icyakora, PEOPLE yari yatangaje ku wa 11 Nzeri 2026 ko Lady Gaga n’umukunzi we bakiriye umwana wabo wa mbere.
Nyuma y’uko aya makuru amenyekanye, abantu ba hafi ya Gaga babwiye PEOPLE ko uyu muhanzikazi ari mu byishimo byinshi.
Umwe mu bantu ba hafi ye yagize ati: “Yahoraga yifuza kuba umubyeyi. Iki ni ikintu cyari gifite agaciro gakomeye kuri we.”
Uyu muntu kandi yavuze ko Gaga yari yiteguye kugabanya ibikorwa bye nyuma y’urugendo rw’ibitaramo rwarangiye muri Mata 2026.
Kuri ubu, Lady Gaga ngo arimo kwishimira kuba kure y’itangazamakuru, akagira umwanya uhagije wo kubana n’umwana we.
Amakuru akomeza avuga ko Michael Polansky ari umubyeyi mwiza, kandi ko bombi bari kwiga no kumenyera inshingano nshya zo kurera umwana wabo hamwe.
Undi muntu wa hafi yabo yari yabwiye PEOPLE ko bombi bafashe akaruhuko mu mpeshyi kugira ngo babashe kumarana igihe n’umwana wabo.
Urukundo rwa Lady Gaga na Michael Polansky
Lady Gaga na Michael Polansky batangiye kugaragara mu ruhame nk’abakundana mu ntangiriro za 2020. Bombi bari bafotowe basomana mu birori by’umwaka mushya wabereye i Las Vegas.
Nyuma gato y’ibirori bya Super Bowl 2020 byabereye i Miami, batangiye kugaragaza ku mugaragaro umubano wabo.
Polansky ni rwiyemezamirimo akaba yarize muri Harvard University. Mu gihe cya COVID-19, yamaze igihe ari kumwe na Gaga mu rugo rwe rwa Malibu.
Lady Gaga yemeje ko basezeranye kubana muri Nyakanga 2024, ubwo yamwerekanaga nka “fiancé” we mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Gabriel Attal mu gihe cy’Imikino Olempike yabereye i Paris.
Michael Polansky kandi yagize uruhare mu bikorwa by’umuziki wa Lady Gaga, aho bafatanyije ku nyandiko ye y’indirimbo yo mu 2025 yitwa Mayhem. Yafashije mu kuyitunganya ndetse anafatanya na Gaga mu kwandika zimwe mu ndirimbo ziyigize.
Lady Gaga yari amaze igihe yifuza kuba umubyeyi
Lady Gaga amaze imyaka myinshi avuga ku cyifuzo cye cyo kuzagira abana.
Mu kiganiro yagiranye na NikkieTutorials kuri YouTube mu Kuboza 2019, Gaga yavuze ko muri gahunda yari afite y’imyaka 10 harimo no kugira abana.
Icyo gihe yagize ati: “Ndashaka gukomeza gukora filime. Ndashaka kugira abana.”
Ubu icyo cyifuzo cyabaye impamo, aho Lady Gaga na Michael Polansky batangiye urugendo rushya rwo kuba ababyeyi b’umwana w’umukobwa witwa Rose Bean Polansky.

