Nyuma y’amakimbirane yaranze urugendo rw’ibitaramo rw’umuhanzi Ed Sheeran, aho umuraperi Macklemore yavanywemo, ibintu byahinduye isura ubwo Macklemore yatangazaga ko agiye gutanga inkunga ya miliyoni imwe y’amadolari.
Ku wa Gatatu, Macklemore yatangaje ko azatanga miliyoni 1 z’amadolari, angana n’amafaranga yose yari asanzwe agomba kunguka mu bitaramo bya Ed Sheeran , akayashyikiriza imiryango itandatu ifasha Abanya-Palestine.
Macklemore kandi yasabye Robert Kraft, nyiri ikipe ya New England Patriots, na we gutanga inkunga nk’iyo.
Macklemore yagize ati: “Nubwo hari ibyo tutemeranyaho, wenda kuri ibi twemeranya: ubuzima bw’Abanya-Palestine bukwiye gushyigikirwa.”
Nyuma y’ayo magambo, Robert Kraft na we yavuze ko intego ye ari uguhuza abantu no kurengera ubuzima bw’abantu bose.
Kraft yagize ati: “Namaranye igice kinini cy’ubuzima bwanjye nshaka kubaka ibiraro bihuza abantu bose. Nemera cyane ko ubuzima bw’abantu bose bukwiye kurindwa.”
Aba bombi bari bagiranye impaka muri iki cyumweru nyuma y’uko Kraft, akoresheje uruhare rwe nk’umwe mu bafite sitade zakiraga ibitaramo, agize uruhare mu kuvana Macklemore mu rugendo rw’ibitaramo rwa Ed Sheeran.
Macklemore yari yaragiye atanga ubutumwa ku rubyiniro bushyigikira Abanya-Palestine. Kraft yamushinjaga kuba afite amateka y’amagambo n’amashusho yashinjwaga kuba arimo imvugo cyangwa ibimenyetso birwanya Abayahudi.
Nyuma yo gukurwa mu bitaramo, abandi bahanzi bari basanzwe bafungura ibitaramo bya Ed Sheeran na bo bahise basezera kuri urwo rugendo.
Kraft yavuze ko Ed Sheeran na we yamuvugishije, amusaba gutanga miliyoni 2 z’amadolari yo gufasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubutabazi kiri muri ako karere.
Kraft yavuze ko mu gihe cy’imyaka myinshi yashyigikiye ibikorwa bigamije guteza imbere amahirwe ku Banya-Palestine ndetse no guhuza urubyiruko rwa Palestine na Israel, kugira ngo bakore imishinga, bashake akazi kandi bubake umubano.
Nubwo bimeze bityo, itangazo rya Kraft ntiryavuze ko kuri ubu ari gutanga indi nkunga nshya, ahubwo yavuze ko we, Ed Sheeran ndetse n’abandi bafite za sitade bafite intego yo gukomeza gukorana mu kubaka ibiraro bihuza abantu.
Macklemore na we yavuze ko gutanga amafaranga ari bumwe mu buryo bworoshye umuntu ashobora kugaragazamo ubufatanye.
Nyuma yaho, abandi bi byamamare batangiye gutangaza ko na bo bagiye gutanga inkunga. Ku wa Kane, Rachel Accurso, uzwi cyane nka Ms. Rachel, yatangaje ko na we azatanga inkunga ingana n’iya Macklemore mu gufasha Abanya-Palestine.
Ms. Rachel yasabye kandi abandi bi byamamare bafite ubushobozi gukurikiza uwo murongo no gukoresha ijwi n’ibyamamare byabo mu gushyigikira abana n’uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko inkunga ye izanyuzwa muri Palestine Children’s Relief Fund, umuryango ufasha abana b’Abanya-Palestine.
Hagati aho, urugendo rw’ibitaramo rwa Ed Sheeran rurakomeza, aho azakomeza ibitaramo muri Philadelphia muri iyi weekend.

