Itsinda ry’abahanzi babiri, Kataleya na Kandle, ryasobanuye impamvu ahanini bahitamo kuririmba mu rurimi rwu Luganda, aho gukoresha Icyongereza. Bavuze ko imwe mu ndirimbo zabo bakoze mu Cyongereza itigeze ikundwa n’abakunzi b’umuziki nk’uko bari babyiteze.
Aba bahanzi bavuze ko hari igihe basohoye indirimbo yitwa Hallelujah, yaririmbwe yose mu Cyongereza, ariko ikabura umubare w’abayireba, kuyicuranga kuri radiyo ndetse ntigere ku cyo abantu bari bayitezeho.
Kandle yagize ati: “Twakoze indirimbo yitwa Hallelujah, yaririmbwe yose mu Cyongereza, ariko ntiyageze ku rwego twari twitezeko izageraho. Ku ruhande rwacu, byaradutengushye cyane.”
Aba bahanzi kandi bagarutse ku mushinga wa EP bakoze bafatanyije n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda. Bavuze ko uwo mushinga wagize imbogamizi, kuko batari bafite amafaranga ahagije yo kuwamamaza no kuwugeza ku bantu benshi.
Bagize bati: “Abantu twari tugamije kugeraho binyuze kuri iyo EP bari benshi cyane, kandi byasabaga amafaranga menshi. Ntabwo twari dufite ubushobozi bwo kuyamamaza uko bikwiye.”
Kataleya na Kandle bavuze ko intego yabo yari iyo gukoresha iyo EP mu kugeza umuziki wabo ku bakunzi b’umuziki hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba. Icyakora, ubushobozi buke mu bijyanye no kwamamaza bwatumye batagera ku ntego bari bihaye.
Nubwo bahuye n’izo mbogamizi, Kataleya na Kandle baracyakomeje guteza imbere umwuga wabo w’umuziki, aho ururimi rwu Luganda, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu njyana yabo no mu mukugira umwihariko mu njyana yabo nk’abahanzi.

