Umuhanzikazi Ava Peace wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko atifuza gukundana n’undi muhanzi, avuga ko umubano w’abantu babiri b’ibyamamare ushobora kuzana igitutu n’ibibazo by’inyongera.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryi mbere mu gihugu , Ava Peace yasobanuye ko gukundana n’umuntu bakora mu ruganda rumwe rw’imyidagaduro bishobora gutuma bigorana guhuza umwuga, ubuzima bwite ndetse n’imibanire yabo.
Ava Peace yagize ati: “Ukuri ni uko gukundana n’umuhanzi cyangwa undi uwariwe wese turi mu ruganda rumwe rw'imyidagaduro byantesha umutwe. Ntabwo ari ibintu nakwishoramo.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko gukundana n’undi muntu w’icyamamare bishobora gutuma umubano wabo uhora ukurikirwa n’abantu benshi, bikongeraho igitutu n’ibyo abantu baba bitezeho, mu gihe bombi baba bafite imirimo isaba igihe n’imbaraga nyinshi.
Ni yo mpamvu Ava Peace yavuze ko yumva yorohewe no gutandukanya ubuzima bwe bw’urukundo n’ibikorwa by’umuziki, kugira ngo yirinde ibibazo n’igitutu bishobora guterwa no gukundana n’umuntu bakorera mu mwuga umwe.

