Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma, ahubwo rukitabira siporo kuko ari imwe mu nzira zo kubaka umubiri n’ubwonko bifite imbaraga.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Mukazayire yagize ati:
Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko!
Ubutumwa bw'umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!
Ubaka umubiri n'ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!
Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mubyo ukora byose
Nanjye nagerageje kuva kuri 12kgs njya kuri 14kgs uko byangendekeye nzabibara ubutaha ariko ntagucika intege.

