Igisheke ni igihingwa kiboneka mu Rwanda, gihingwa ahantu henshi kuko ntaho kitera haba ku misozi cyangwa mu bishanga. Gusa usanga ababirya babifata mu buryo butandukanye.
Uretse ko ababihinga bibabera isoko yo gukirigita ifaranga, usanga ku babirya abenshi batazi umumaro iki gihingwa kimariye umubiri w’umuntu. Usanga ku bakuru bagifata nk’ikiribwa cy’abana, hari n'abagifata nk’ikiribwa cy’abantu baciriritse nyamara hagendewe ku ntungamubiri iki gihingwa gikungahayeho cyaribwa kurusha ibindi binyamasukari.
Akamaro k'igisheke kubuzima bwawe
Igisheke cyongera imbaraga: Umutobe wacyo utanga ingufu vuba ugereranije n'ibindi binyobwa bisanzwe birimo isukari.
Kuringaniza isukari: Nubwo kiryoha, gifasha mu kugabanya isukari yo mu maraso mu gihe cyatunganyijwe neza.
Kivamo isukari nziza: Isukari ikomoka ku bisheke igira ubutare nka magnesium na calcium bifasha mu igogora.
Kugabanya umwuma: Kunywa umutobe wacyo bituma umubiri ugumana amazi ahagije.

