Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Perezida Wadagni yakiriwe kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, mu ruzinduko rugamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.
Perezida Paul Kagame na Madamu muri Mata 2023 bagiriye uruzinduko muri iki gihugu ni mugihe Muri Gicurasi 2026, Perezida mushya wa Bénin, Romuald Wadagni, yarahiriye kuyobora iki gihugu ,Urwanda na Bénin ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye aho byasinye na masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga ni bindi.

