Advertisement
UGANDA: Umwami watoranyijwe Edward Rukidi agaragaza icyerekezo afite kuri Tooro Kingdom.

UGANDA: Umwami watoranyijwe Edward Rukidi agaragaza icyerekezo afite kuri Tooro Kingdom.

Umwami watoranyijwe wa Tooro, Edward Rukidi Kijanangoma, yatangaje icyerekezo afite ku buyobozi bw’Ubwami bwa Tooro, ashimangira ko ubumwe, uburezi, buruse(scholarships) ndetse n’ubufatanye ari byo bizaba mu by’ingenzi mu buyobozi bwe, aramutse yemejwe nk’Umwami.

Kijanangoma yabivugiye mu ijambo rye rya mbere imbere y’itsinda ry’abakuru b’imiryango, nyuma yo gutoranywa n’abakuru bo mu muryango w’Ababiito nk’umuntu bifuza ko asimbura ku ntebe y’ubwami bwa Tooro.

Yavuze ko yiteguye gukorera abaturage ba Tooro, ndetse ko azakomeza imishinga yatangijwe n’Umwami nyakwigendera Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.

Kijanangoma kandi yatangaje ko atari we wari watoranyijwe bwa mbere n’abakuru. Yasobanuye ko Prince George Desmond Kamurasi ari we wari wabanje kwegerwa, ariko akanga kwakira uwo mwanya.

Yagize ati: “Ntabwo nari nahiswemo bwa mbere, ariko ubwo komite yegeraga Prince Kamurasi, yavuze ko atashoboraga kwemera uwo mwanya kubera impamvu ze. Habayeho impaka n’ibiganiro byinshi, maze uwo mwanya uza kuri njye. Ntekereza ko ibyo byari ubushake bw’Imana, atari ubushake bwanjye.”

Aya magambo aje mu gihe hakomeje kubaho impaka n’umwuka mubi bijyanye n’urupfu rw’Umwami Oyo, imihango yo kumushyingura ndetse n’igikorwa cyo gushaka uzamusimbura.

Kijanangoma yasabye abaturage ba Tooro gushyira hamwe, avuga ko ubumwe ari bwo bushobora gutuma ubwami bugera ku ntego zikomeye. Yatanze Buganda Kingdom nk’urugero rw’uburyo abaturage bashyize hamwe bashobora guteza imbere ubwami bwabo.

Yagize ati: “Akenshi twumva ibintu bikomeye byagezweho n’Ubwami bwa Buganda; barunze ubumwe. Ubumwe buzadufasha kugera ku rwego twatekerezaga ko rudashoboka.”

Kijanangoma kandi yashimye umurage w’Umwami Oyo, avuga ko imishinga yatangijwe ku ngoma ye itazahagarara kubera ko atakiriho.

Yagize ati: “Umwami nyakwigendera Oyo yakoze ibintu byinshi byiza. Imishinga ye ikomeye ntizahagarara kubera ko atakiri hano. Tuzayikomeza kandi tuyiteze imbere.”

Ku bijyanye n’uburezi, Kijanangoma yavuze ko azashaka ubufatanye n’abantu n’inzego zitandukanye, haba muri Uganda ndetse no mu mahanga, kugira ngo urubyiruko rwa Tooro rubone amahirwe menshi yo kwiga.

Yanasabye ko gahunda za buruse zari zisanzwe zijyanye n’ubuyobozi bw’Umwami Oyo zagurwa kandi zigakomeza.

Yagize ati: “Tuzashaka buruse. Ndabizeza ko dufite abantu bashobora kudushyigikira... Abana bacu bazajya ku ishuri, barangize amasomo, hanyuma bagaruke gukorera ubwami bwabo.”

Kijanangoma avuga ko intego ye ari ukubaka Tooro irangwa n’ubumwe, uburezi n’amahirwe ku rubyiruko, mu gihe azakomeza umurage w’ibyiza byatangijwe n’Umwami Oyo.

Jado Upright Jado Upright
19 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.