Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye Urukiko kumuha gatanya ya burundu n’umugabo we, Ouedraogo Idrissa, bari barasezeranye mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025.
nkuko tubikesha InyaRwanda amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, habaye inama ntengura rubanza ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro. Ishimwe Vestine yari ahagarariwe n’umunyamategeko we kubera ko atabonetse, ni mu gihe Idrissa nawe yari ahagarariwe n’umunyamategeko we, kuko nawe atabonetse.
Ishimwe Vestine na Idrissa bakoze ubukwe mu birori bikomeye byabaye ku wa 5 Nyakanga 2025 mu Intare Conference Arena, nyuma yo kwemera kubana nk’umugabo n’umugore.
Nyuma y’umwaka urenga gato bakoze ubukwe, umubano wabo wageze aho Vestine yitabaza inkiko, asaba gutandukana n’umugabo we.
Amakuru InyaRwanda yahawe n’umwe mu bazi iby’uru rubanza avuga ko Idrissa yamenyeshejwe n’urukiko ko yarezwe na Vestine.
Amakuru avuga ko Vestine yaba yarageze ku mwanzuro wo gusaba gutandukana n’umugabo we kubera ibintu bitandukanye batumvikanagaho.
Ku rundi ruhande, amakuru yatanzwe avuga ko Idrissa atifuza ko uyu mubano urangira binyuze muri gatanya.
Itegeko rishya ryongereye impamvu zishingirwaho mu gusaba ubutane
Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, ryashyizeho impamvu nshya zishobora gutuma umwe mu bashyingiranywe asaba urukiko kubatandukanya burundu.
Ingingo ya 248 y’iri tegeko ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane, ashingiye ku mpamvu ziteganywa n’amategeko.
Mu mpamvu zisanzwe harimo ubusambanyi, kuba umwe mu bashyingiranywe yarataye urugo nta mpamvu ifite ishingiro mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, guhamwa n’icyaha gisebeje no kwanga gutanga ibitunga urugo.
Iri tegeko rishya kandi ryongereyeho izindi mpamvu, zirimo ihohoterwa rikorerwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije umwe mu bashyingiranywe usaba ubutane.
Harimo kandi imyitwarire ibangamiye umwana bahuriyeho bombi, cyangwa umwana w’urega cyangwa w’uregwa.
Indi mpamvu nshya iteganywa ni igihe abashyingiranywe batabanye mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana uhereye igihe bashyingiriwe, nta mpamvu ifite ishingiro ihari.
Itegeko kandi riteganya ko umwe mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane iyo kubana kwabo bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe muri bo.
Mu zindi mpamvu zari zisanzwe zishobora gutuma abashyingiranywe batana, harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo.
Bivuze ko mu gihe urukiko rusuzuma ubusabe bw’ubutane, rureba impamvu zatanzwe n’usaba ubutane, ibimenyetso bihari ndetse n’ibisobanuro by’uruhande arega, mbere yo gufata umwanzuro.

