Umunyamideli n’umushoramari Zari Hassan, uzwi cyane ku izina rya Bosslady, yagiriye abagore inama yo kwitonda mu gihe batekereza kubyarana n’abo bakundana, abasaba kubanza kwitegura mu buryo bw’amafaranga kugira ngo bashobore kurera abana babo bonyine mu gihe bibaye ngombwa.
Zari yavuze ko abagore bakwiye “kurinda cyane inda zabo” kandi bagatekereza neza mbere yo kubyara, cyane cyane ko umubare w’ababyeyi barera abana bonyine ukomeje kwiyongera.
Ati: “Nzi ko utekereza ko umukunda. Utekereza ko numubyarira atazigera agutererana. Ariko azagenda.”
Zari yavuze ko hari abagabo bahindura imyitwarire yabo umugore amaze gutwita, bamwe bakamutererana cyangwa bakamushyiraho igitutu ngo akuremo inda.
Ati: “Bazagusaba cyane ko mutwita, ariko iyo utwite, bagatangira gushaka uko bahunga. Bakavuga bati: ‘Tugomba gukuramo inda. Sinari nakubwiye ko nashatse.’”
Gusa, Zari yasobanuye ko ibyo yavuze bidakwiye gufatwa nk’aho acira urubanza abagabo bose.
Yongeyeho ati: “Ntimunyumve nabi, haracyari abagabo beza. Abagabo bashobora kwita ku miryango yabo no gutanga ibikenewe, kandi bishobora kukugirira akamaro.”
Ibyo Zari yavuze byashishikarije abagore gutekereza ku bushobozi bwabo bw’amafaranga ndetse n’inshingano zo kurera umwana, mbere yo gutangira kubaka umuryango n’uwo bashakanye cyangwa bakundana.

