Advertisement
Umuhanzi Yvanny mpano yafunzwe

Umuhanzi Yvanny mpano yafunzwe

Inkuru dukesha Igihe .com ivuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano, umaze iminsi mu butabera aho akurikiranyweho icyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yvanny Mpano akurikiranywe muri dosiye imwe n’abandi bantu batandatu, bose bakaba bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho  bakurikiranweho icyaha cyo, gutunda, guha undi no kugurisha ibiyobyabwenge mu gihugu.

Mu isomwa ry’icyemezo cy’urukiko ryabaye ku wa 11 Nzeri 2026, umucamanza yagaragaje ko nubwo abaregwa bose bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, buri umwe akurikiranywe ku byaha bye.

Ni mu gihe Urukiko rwemeje ko hari n’impamvu zikomeye kandi zihagije zituma Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Iradukunda Robert, Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano na Murenzi Armand bakekwaho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.

Yvanny mpano ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda akaba yarakunzwe mu indirimbo zitandukanye harimo

Ndabigukundira: Iyi ni imwe mu ndirimbo ze z’urukundo zaciye ibintu ndetse yagize igikundiro kishi cyane.
Amateka: Indirimbo y’urukundo ifite amagambo n’amateka akora ku mutima.
Nyuma Yawe: Na yo iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda zikomeza izina rye mu muziki w'injyana ya R&B.

C'est la vie: Iyi ndirimbo yakoranye n'umuhanzi Social Mula yagize abakunzi benshi cyane.

Waruzuye: Indirimbo y’urukundo yakunzwe cyane  .

Umuhigi: Indirimbo ishingiye ku muco n'ubuhanga mu myandikire yishimiwe cyane.

Indani: Iyi ndirimbo yakoranye n'umuraperi Riderman na yo iri mu zikunzwe cyane.

Editor Editor
28 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.