Advertisement
Menya ibintu 10 ugomba kugira ibanga niba ukunda ubuzima bwawe

Menya ibintu 10 ugomba kugira ibanga niba ukunda ubuzima bwawe

Hari ibintu umuntu atagomba kuvuga ambwira buri wese, kuko bishobora kumuteza ibibazo, gutuma bagufata nabi, cyangwa kwangiza gahunda ze dore ko abantu bakomeje kugenda baba babi cyane .

Dore ibintu 10 ugomba kugira  ibanga:

1.Passwords na PIN – nka Gmail, banki, telefoni n’izindi konti zawe zose, ibi bizakurinda kwinjirirwa.

2.Amafaranga ufite n’umutungo wawe  si ngombwa ko buri wese amenya uko uhagaze mu by’ubukungu.

3.Gahunda zawe zitararangira imishinga, ubucuruzi cyangwa gahunda ukiri gutegura irinde kubibwira Abantu.

4.Amabanga wahawe n’abandi  iyo umuntu yakugiriye icyizere akakubwira ibye, ntukwiye kubisangiza abandi cg ubijyane ku gasozi.

5.Ibibazo byo mu muryango cyane cyane amakimbirane cyangwa ibibazo byihariye by’abagize umuryango ibi bigire ibanga rikomeye.

6.Intege nke zawe zose  ntukwiye guha buri wese amakuru ashobora gukoreshwa mu kukugirira nabi.
Aho uri n’aho ugiye buri gihe cyane cyane amakuru y’umutekano wawe.

7.Ibanga ry’urukundo cyangwa umubano wawe ibibazo byanyu n’ibyihariye hagati yanyu bikwiye kuguma hagati y’ababigizemo uruhare irinde cyane .

8.Ibikorwa byiza ukorera abandi – si buri gihe bikenewe ko ubishyira ku karubanda; rimwe na rimwe kubikorera mu ibanga birushaho kuba byiza nubwo Imbugankorambaga si sigaye zaratumye abenshi bahinduka.

9.Intego zawe zikomeye mbere y’uko zigerwaho – rimwe na rimwe kuvuga cyane ku byo uteganya bituma ubura umutuzo cyangwa bigaha abandi amahirwe yo kubangamira gahunda yawe.

10. ihame ry’ingenzi: Ntabwo buri muntu ugukunda aba akwiriye kumenya byose kuri wowe. Menya icyo kuvuga, uwo ubibwira, n’igihe cyo kubivugira irinde cyane.

Editor Editor
64 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.