Advertisement
Uganda bizihije umunsi wahariwe umuhanzi Bob Wine

Uganda bizihije umunsi wahariwe umuhanzi Bob Wine

Abanya-Uganda n’abashyigikiye ishyaka NUP bizihije umunsi wa mbere wa National Bobi Wine Day mu rwego rwo gushyigikira Robert Kyagulanyi ukomeje kuba mu buhungiro. 

Abanya-Uganda ndetse n’abashyigikiye ishyaka National Unity Platform (NUP) kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, bizihije uyu munsi bise “National Bobi Wine Day”, mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi, ukomeje kuba hanze y’igihugu.

Abashyigikiye Perezida wa National Unity Platform (NUP), Bobi Wine, bizihije uyu munsi bwa mbere wiswe“National Bobi Wine Day” kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, mu gihe uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi amaze amezi ari hanze ya Uganda nyuma y’amatora ya Perezida yo muri Mutarama yaranzwe n’impaka zikomeye.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izajya iba ku Cyumweru cya mbere cya buri kwezi. Abayiteguye bavuga ko ari igikorwa gituruka ku baturage, kigamije kugaragaza ubufatanye na Kyagulanyi ndetse n’umutwe wa People Power. 

Abayobozi ba NUP n’abayishyigikiye bakanguriye Abanya-Uganda kwambara amakoti cyangwa amashati atukura afiteho ifoto ya Kyagulanyi, gusangiza abandi amashusho y’ibiganiro bye, kumva indirimbo ze ndetse no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho bigaragaza uko bitabiriye.

Ku cyicaro gikuru cya NUP kiri i Makerere-Kavule, ibikorwa byari byatangiye kugaragara ku Cyumweru mu gitondo, aho abashyigikiye iryo shyaka bagiye kugura amashati yanditseho ibirango by’uyu muyobozi. Iyi gahunda kandi yakwirakwiye mu turere dutandukanye tw’amatora, aho abadepite ba NUP n’abakorerabushake b’ishyaka bakomeje gushishikariza abayoboke kwitabira. Depite uhagarariye Mityana Municipality, Francis Zaake, yasabye abashyigikiye NUP kwambara amabara y’ishyaka ndetse bagahindura uwo munsi “umutuku”.

Depite wa Kalungu East, Kiruluuta Yusuf Nkeretanyi, ndetse na Depite wa Rubaga North, Abubakr Kawalya, na bo bakomeje kwamamaza iyi gahunda mu bice bahagarariye.

Umuhanzi ndetse wahoze ahatanira umwanya w’ubudepite, Nina Roz Kankunda, yashishikarije abashyigikiye iyi gahunda kwambara amashati, kumva indirimbo za Kyagulanyi ndetse no guhurira hamwe mu rwego rwo kumugaragariza ubufatanye.

Umuhanzi King Saha na we yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bushimira Kyagulanyi ku buyobozi bwe bwa politiki. Bitandukanye n’imyigaragambyo cyangwa inama ya politiki isanzwe, iyi gahunda ahanini ishingiye ku ruhare rwa buri muntu ku giti cye, ibiganiro ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde muri Kanama, Kyagulanyi yavuze ko ari umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi uri mu buhungiro, avuga ko iterabwoba ku buzima bwe ari ryo rimubuza guhita agaruka muri Uganda. 

Nubwo bimeze bityo, yakomeje kugira uruhare muri politiki, ahura n’abanyapolitiki, abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Abanya-Uganda baba mu mahanga, mu rwego rw’igikorwa mpuzamahanga cyo kwamagana imigendekere n’ibyavuye mu matora ya Perezida yo muri Mutarama.

Editor Editor
63 1

1 Comments

User Avatar
Jado Sep 06, 2026

Nice

Leave a comment

Get In Touch

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com