Abantu batanu baguye mu mpanuka, abandi batanu barakomereka ubwo indege itwara imizigo ya Amazon yagwaga mu gihe yari igeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami. Abashakashatsi bavuze ko abo bantu bari mu modoka ebyiri zari hasi.
Indege ya Boeing 767-300, ikoreshwa na kompanyi ya 21 Air, yarenze umuhanda w’indege ku Cyumweru maze igonga imodoka ya sosiyete isukura indege, yari irimo abantu barindwi, mbere yo guca uruzitiro rukikije ikibuga cy’indege no kugonga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota SUV yari irimo abantu batatu.
Jennifer Homendy, uyobora National Transportation Safety Board (NTSB), yavuze ko aho iyo mpanuka yabereye habayeho “isenyuka rikomeye cyane”, avuga ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Abashakashatsi bavanye mu ndege ibikoresho bifata amakuru y’indege, bizwi nka flight recorders. Abahanga mu by’indege bavuga ko bazasuzuma imikorere ya sisitemu z’indege, ubunararibonye bw’abakozi b’indege ndetse n’ikirere, kugira ngo barebe niba hari icyo byaba byaragizemo uruhare.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami ku wa Mbere, Homendy yavuze ko indege yari ifite abakozi babiri gusa kandi ko yari ivuye i San Juan muri Puerto Rico. Yari iri gukora urugendo rwayo rwa gatatu muri uwo munsi.
Indege yagonze ibikoresho byifashishwa mu kuyobora indege ndetse n’ibindi bikoresho nyuma yo kurenga umuhanda w’indege, mbere yo kugonga imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Ford, yari iya kompanyi y’ubucuruzi yari ishinzwe isuku.
Nyuma yaho, indege yaciye mu ruzitiro rukikije ikibuga cy’indege maze igonga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla, nyuma ihagarara hafi ya metero 394 uvuye ku mpera y’umuhanda w’indege.

