Perezida Paul Kagame yageze i Salalah muri Oman, aho yakiriwe na Sultan Haitham bin Tariq, mu ruzindiko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.
Ni ubwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye uruzinduko rwemewe muri Oman, rugamije kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no kwagura inzego z’ubufatanye.
Uruzinduko rwatangijwe n’umuhango wo kwakira Perezida Kagame.
Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bagiranye ibiganiro, binakurikirwa n’ibiganiro bihuza intumwa z’ibihugu byombi, Ibyo biganiro birimo kwibanda ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Oman no kurebera hamwe izindi nzego ibihugu byombi byakwaguriramo ubufatanye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura Museum of the Frankincense Land, iherereye muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.

