Advertisement
Abantu 12 bitabye Imana ubwo  bari mu bukwe I Kinshasa

Abantu 12 bitabye Imana ubwo bari mu bukwe I Kinshasa

Abantu 12 bapfuye nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiriye ibirori byaberaga mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko guverinoma yabitangaje ku Cyumweru.

Minisiteri ishinzwe itumanaho yavuze ko ibikorwa byo kumenya no gutahura imyirondoro y’abahitanywe n’inkongi yabereye i Kinshasa byari bigikomeje, Iyo nkongi yadutse mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imbaga y’abantu bari kubyigana bashaka gusohoka  mu nyubaka yaberagamo ubukwe.

Guverinoma yatangaje ko hagiye gukorwa “igenzura rihoraho kandi rifite gahunda” ku nyubako n’ahantu hakorerwa ibirori rusange, ivuga ko ahantu hose hazasangwa hatubahiriza amabwiriza y’umutekano hazahita hafungwa.

Abayobozi ntibaravuga icyateye iyo nkongi, ariko ibibazo by’imiyoboro y’amashanyarazi n’ishyirwaho nabi ryayo ni bimwe mu bikunze gutera inkongi z’umuriro muri Kinshasa.

 

Editor Editor
32 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.