Advertisement
Umugabo wa Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima

Umugabo wa Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima

 

Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Hafidh Ameir Hassan, yitabye Imana ari kuvurirwa mu bitaro i Zanzibar.

Visi Perezida Deogratius Ndejembi, watangaje ku mugaragaro urupfu rwa Ameir, yavuze ko yari amaranye igihe ikibazo cy’indwara y’umutima.

Ndejembi yongeyeho ko imyiteguro yo gushyingura yatangiye gukorerwa i Kizimkazi, umudugudu uherereye ku kirwa cya Zanzibar, gifite ubutegetsi bwihariye muri Tanzania.

Ameir yari umwarimu n’umushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi, akaba yarazwiho kutagaragara cyane mu bikorwa bya rubanda. Yabaye Umugabo wa mbere wa Tanzania (First Gentleman) nyuma y’uko Perezida Hassan atangiye kuyobora igihugu mu 2021.

Mu itangazo rye, Ndejembi yavuze ko Ameir yitabye Imana saa 08:00 zo ku isaha yaho (06:00 GMT) ku wa Mbere, mu Bitaro by’Urwibutso Emilio Mzena.

Visi Perezida Ndejembi yatanze ubutumwa bw’akababaro, ageza ku Perezida Hassan, umuryango wa Ameir ndetse n’inshuti ze, ubutumwa bw’akababaro n’akababazi.

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko yakiriye inkuru y’urupfu rwe afite “agahinda gakomeye.”

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Perezida Samia yatakaje umufasha babanye ubuzima bwe bwose, abana be batakaje se bakundaga, naho Tanzania itakaje umwana wayo w’ikirenga.”

Editor Editor
22 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.