Nkuko twabigarutseho mu nkuru yacu yabanje Abagenzi bagera kuri 270,000 bahagaritse ingendo hirya no hino muri Indonesia, nyuma y’uko iruka ry’ikirunga ritumye indege zirenga 2,000, zisubika ingendo ku bibuga by’indege ,aho kuri uyu wambere nta ndege iri kugaragara mu kirere cya Indonesia .
Anak Krakatau, ikirunga giherereye mu birometero hafi 150 (90 miles) uvuye i Jakarta, cyatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu. Cyasohoye umuriro n’amabuye yaka hejuru cyane, ndetse gisakaza ivu ry’ikirunga mu kirere cyerekeza i Jakarta no mu ntara ya Lampung, Iki kirunga cyakomeje kugaragaza ibikorwa bikomeye by’imitingito kugeza kuri uyu wambere .
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Soekarno-Hatta i Jakarta, hamwe n’ibindi bibuga by’indege bitatu, byongereye igihe cyo guhagarika ingendo kugeza saa 12:00 z’umugoroba (18:00 ku isaha yaho) ku wa Mbere, nyuma y’uko ivu ry’ikirunga rigaragaye mu kirere kiri hafi yabyo.
Amashuri yo muri ako karere yimuriye amasomo kuri murandasi (online), mu gihe ibikorwa bimwe na bimwe byo gutwara abantu n’ibintu mu mazi nabyo byahagaze.

