Abagenzi bagera ku 170,000 bahagaritse ingendo nyuma y’uko iruka ry’ikirunga ryatumye ubuyobozi bwa Indonesia buhagarika by’agateganyo ibikorwa ku bibuga by’indege umunani.
Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Soekarno-Hatta i Jakarta ni cyo cyabanje gufungwa mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Cyumweru, nyuma y’uko ivu ry’ikirunga Anak Krakatau rigaragaye mu kirere hafi y’icyo kibuga cy’indege .
Minisiteri y’Ubwikorezi yatangaje ko indege 1,558 zasubitse ingendo, ndetse ko ibibuga by’indege byari byafunzwe byagombaga gukomeza gufungwa kugeza i saa sita z’ijoro.
Iki kirunga cyatangiye kuruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu, gitera imitingito ikomeye hirya no hino mu gihugu , amasoko ya 'magma' ndetse n’amajwi akomeye yumvikana mu turere dutandukanye .
Iyi minisiteri yavuze ko ihagarikwa ry’ingendo ryagize ingaruka cyane ku ndege zerekeza cyangwa ziva muri Singapore, ndetse n’izindi ngendo mpuzamahanga zijya i Doha, Sydney na Kuala Lumpur.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Dudy Purwagandhi, yavuze ko icyemezo cyo gufunga by’agateganyo ibindi bibuga by’indege cyafashwe nyuma y’ibizamini byagaragaje ko ivu ry’ikirunga ryari ryerekeje mu gice cya West Java.

