Advertisement
Amazu arenga 700 yatwitswe n’umuriro mu cyumweru kimwe i Bukavu

Amazu arenga 700 yatwitswe n’umuriro mu cyumweru kimwe i Bukavu

Amazu arenga 700 yatwitswe n’umuriro muri iki cyumweru mu mujyi wa Bukavu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. 

Umuriro uheruka wibasiye amazu mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, ku muhanda wa Mulengeza, mu gace ka Panzi, muri komini ya Ibanda. Abatangabuhamya bavuze ko nibura amazu 70 yashenywe n’umuriro. 

Aya makuru kandi yemejwe n’imiryango ya sosiyete sivile yo muri ako gace. Nta muntu wahitanywe n’uyu muriro. Icyakora, sosiyete sivile yo muri ako gace yavuze ko ibyangijwe n’umuriro ari byinshi. Ku bw’Inteko y’Abaturage y’Urubyiruko iharanira Demokarasi n’Imiyoborere Myiza, Guverinoma ikwiye kugira icyo ikora.

Perezida wayo, Amani Lwamba, yavuze ko ikibazo cy’inkongi z’imiriro kigomba gufatwa nk’ikibazo gikomeye, bitewe n’ingaruka za kimuntu gitera. 

Amani yagize ati “Turashaka gusaba Guverinoma ya Congo kwibuka ko abaturage ba Bukavu na bo ari Abanye-Congo. Birihutirwa gushyiraho uburyo bwo gutanga ubufasha bwa kimuntu binyuze mu miryango ibifitiye ubushobozi. Birashoboka gutabara no gufasha aba baturage.” 

Izi nkongi zibaye nyuma y’iminsi mike gusa amashuri atangiye umwaka w’amashuri wa 2026-2027. Muri rusange, inzu 2.831 zafashwe ni nkongi zu muriro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva muri Gashyantare 2025, hashingiwe ku mibare yakusanyijwe n’iyi nzego.

Editor Editor
60 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Bana Natwe

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com

Amafoto

Copyright © 2019 - 2026 Inuma News. All Rights Reserved.