Eric Omondi yafatiwe mu Mujyi wa Nairobi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, ubwo yari imbere y’inyubako ya Nairobi National Archives, akusanya imikono y’abaturage bashyigikiye ko umubare w’uturere two muri Kenya ugabanywa.
Amashusho yakwirakwijwe agaragaza umupolisi amwambika amapingu, mbere yo kumwinjiza mu modoka ya Polisi.
Omondi yumvikanye abaza abapolisi icyaha yakoze n’aho bari kumujyana, ariko ntibamusubiza.
Mbere y’uko afatwa, Omondi yari mu gikorwa cy’amahoro cyo gusaba ko imiterere y’imiyoborere ya Kenya ivugururwa, hakagabanywa umubare w’uturere, abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abagize inteko z’uturere.
Nyuma yo kumuta muri yombi, ntihahise hamenyekana aho Omondi yajyanywe.
Si ubwa mbere Omondi afunzwe azira ibikorwa byo kwamagana ibyemezo bya Leta.
Muri Kamena 2026, yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, nyuma yo kuyobora imyigaragambyo yamaganaga izamuka ry’ibiciro bya lisansi.
Mu 2024 na bwo yatawe muri yombi ari hafi y’inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, ubwo yamaganaga umushinga w’itegeko ry’imari wari wateje impaka muri Kenya.
