Ambasade y'u Burundi muri Kenya yamenyesheje Abarundi bose bifuza gutaha mu gihugu cyabo ko yateguye uburyo bwo kubaha ku buntu urupapuro rubaha uburenganzira bwo kujya i Burundi (laissez-passer) guhera ku wa mbere.
Ambasade y'u Burundi ibitangaje nyuma yuko ku wa gatatu Perezida wa Kenya William Ruto ategetse ko guhera kuri uyu wambere 7 Nzeri nta munyamahanga uzongera gukora ubucuruzi buciriritse cyangwa gutembereza ibicuruzwa mu muhanda.
Mu nama yagiranye n'abikorera yabereye mu murwa mukuru Nairobi, Ruto yavuze ko hari ubucuruzi butemewe ku banyamahanga.
Atavuze ibihugu abo banyamahanga baturukamo, Perezida wa Kenya yavuze ko "ntawava mu Bushinwa cyangwa ahandi" ngo ajye "gutembereza ibicuruzwa cyangwa kugurisha ibintu mu iduka rito" muri Kenya.
