Intumwa za Amerika zahuriye na Zelensky muri Ukraine nyuma yo kugirana ibiganiro na Putin mu Burusiya.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagiranye ibiganiro n’intumwa zikomeye za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ruzinduko rwa mbere izo ntumwa zagiriye muri Ukraine kuva u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine.
Umuyobozi wa Ukraine yakiriye Steve Witkoff na Jared Kushner kuri Katedrali ya St Sophia i Kyiv, hafi y’ahantu (drone) y’u Burusiya yibasiye ku wa Gatanu icyicaro cy’inzego z’umutekano za Ukraine.
Mbere y’ibiganiro, Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye kuganira ku buryo bwo “kwihutisha iherezo ry’intambara bamazemo iminsi .” Icyakora, yavuze ko hakenewe umutekano ndetse n’amahoro muri kariya gace .
Ku wa Gatandatu, izo ntumwa zombi zari zabonanye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Moscow, mu biganiro bigamije gushaka uko intambara yarangira. Kreml yavuze ko ibiganiro byaranzwe nukuri no kubaka amahoro arambye .
Witkoff na Kushner bageze i Kyiv muri gari ya moshi nyuma yo kugera muri Poland n’indege. Zelensky yabwiye abanyamakuru ko indege yabo itashoboye kugwa muri Ukraine, nubwo hari imyiteguro yari yakozwe yo kubakira.
Putin na Zelensky bemeranyije guhagarika ibitero mu murwa mukuru wa buri gihugu mu gihe cy’iminsi itatu, mu gihe intumwa n’abahagarariye impande zitandukanye bakomeje ibikorwa byabo bigamije gushaka umuti wiyi ntambara .