Umuhanzikazi akaba n’icyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda Gloria Bugie, amazina ye nyakuri akaba ari Gloria Busingye, yaburiye abakunzi be nyuma yo gutangaza ko telefoni ye igendanwa yibwe, bikaba bishoboka ko ubu iri mu maboko y’abantu batazwi.
Uyu muhanzikazi yahise atanga ubutumwa bwihutirwa aburira abantu, abasaba kwirinda gusubiza ubutumwa cyangwa ibisabwa biteye amakenga bishobora koherezwa hakoreshejwe nimero ye.
Gloria afite impungenge ko uwafashe telefoni ye ashobora kuyikoresha yiyitirira we, asaba abantu amafaranga cyangwa akagerageza kubonamo amakuru bwite y’abantu abitse muri telefoni ye.
Gloria abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasabye abantu bose kuba maso no kwirengagiza burundu ubutumwa budasanzwe bushobora kuva kuri nimero ye.
“Telefoni yanjye yaribwe. Niba hari umuntu ubahamagaye cyangwa akabandikira yiyita njye, ndabasaba MWE KUTAMUSUBIZA, KUTAMWOHEREZA AMAFARANGA cyangwa ngo mumuhe amakuru ayo ari yo yose,”.
Gloria yatangaje ko ubu butumwa yabushyize ku mbuga nkoranyambaga akoresheje MacBook ye, bikaba bigaragaza ko muri iki gihe atabasha gukoresha telefoni ye yibwe.
Yanasabye abakurikira be gukomeza kugira amakenga kugeza igihe azongera kugenzura nimero ye ndetse n’imbuga n’andi ma konti bifitanye isano na yo.
Ibi bibaye mu gihe kwibwa kwa telefoni bishobora gukoreshwa mu kwiyitirira abantu bazwi no kubeshya cyangwa kwambura amafaranga abantu bari mu bo bavugana. Ni yo mpamvu abakunzi ba Gloria ndetse n’abo baziranye basabwa kubanza kugenzura neza amakuru mbere yo gusubiza ubutumwa budasanzwe cyangwa kugira icyo bakora basabwe bagisabwe kuri numero ye.
