Advertisement
Bruce Melody azataramira  abazitabira iseka rusange

Bruce Melody azataramira abazitabira iseka rusange

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, uri mu bahanzi Nyarwanda bamaze kwigarurira umwanya ukomeye mu muziki wo mu Rwanda no hanze yarwo, agiye kongera guhura n’abakunzi be muri kimwe mu bitaramo by’urwenya bimaze kumenyekana i Kigali, Gen-Z Comedy.


Bruce Melodie azitabira iki gitaramo giteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026,  kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

 

Abanyarwenya bazagaragara kuri iyi nshuro barimo Kadudu, Clement Inkirigito, Musa na Kandi, Michael Sengazi, Patrick Rusine, Rumi na Doddy, ndetse n’abandi.

 

Iki gitaramo kizayoborwa na Fally Merci, usanzwe utegura Gen-Z Comedy, igikorwa gitegurwa inshuro ebyiri mu kwezi kigahuza abanyarwenya n’abakunzi b’urwenya mu mujyi wa Kigali.

Bruce Melodie yaherukaga gutaramira muri Gen-Z Comedy tariki ya 5 Mutarama 2025 aho yakiriwe mu buryo budasanzwe .

 

 

Editor Editor
4 0

0 Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a comment

Get In Touch

Rubavu, Gisenyi, West

+250 787 126 439

inumatvjoe@gmail.com