Inyubako yari ituwemo n’abantu mu murwa mukuru w’u Buhinde, I Delhi,ryasenyutse bituma hatinywa ko abanyeshuri benshi bari bayirimo bashobora kuba bagwiriwe n’iyo nyubako.
Ababonye ibyabaye babwiye ibitangazamakuru byo muri ako karere ko abantu bagera kuri 50 bashobora kuba bari munsi yiyi nyubako y’amagorofa atanu, iherereye mu gace ka Satya Niketan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Delhi, ubwo yasenyukaga ahagana saa 13:30 ku isaha yaho (saa 08:00 GMT) kuri iki Cyumweru.
Nibura abantu batatu bamaze gupfa, mu gihe abandi batatu bakomeretse bikomeye
, nk’uko ikigo cy’amakuru PTI kibitangaza, gishingiye ku makuru y’abapolisi bo muri ako gace.
Amakuru avuga ko kugeza ubu nibura abantu umunani bamaze gukurwamo ari bazima,
Muri iyo nyubako izwi nka Hostel Daze, hari hakomeje imirimo y’ubwubatsi mu nsi yayo. Iyo nyubako iherereye hafi y’ikigo cya Delhi University.
Bikekwa ko benshi mu banyeshuri bari bayituyemo bari mu byumba byabo igihe iyo nyubako yasenyukaga, kuko ku Cyumweru nta masomo yari ahari ubwo iyi nyubako yaguye hasi.
